Koza mu kanwa birahasuhura, ndetse bishimisha Allah Umuremyi

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Koza mu kanwa birahasuhura, ndetse bishimisha Allah Umuremyi."
Sahih/Authentic. - An-Nasaa’i

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko gusukura amenyo ukoresheje agati (Kitwa Siwaki) cyangwa se n'ikindi bisukura mu kanwa imyanda n'impumuro mbi yaba irimo. Gusukura mu kanwa ni imwe mu mpamvu zo kuba Allah yakishimira umugaragu we, kubera ko harimo kumvira Allah no kubahiriza itegeko rye, no kubera ko ari isuku Allah akunda kandi akanishimira.

Benefits from the Hadith

  1. Ibyiza byo gusukura mu kanwa ukoresheje umuswaki, no kuba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabishishikarije abayoboke bayo ko bagomba kubikora kenshi.
  2. Ibyiza nuko wakogesha mu kanwa agati ka Siwaki gakomoka ku giti bita Arak, ariko no gukoresha uburoso n'umuti w'amenyo bikora kimwe.

Categories

Successfully sent!