Allah ntiyakira iswalat y'umwe muri mwe igihe adafite isuku (Udhu), cyeretse abanje kuyishaka (agatawaza)

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah ntiyakira iswalat y'umwe muri mwe igihe adafite isuku (Udhu), cyeretse abanje kuyishaka (agatawaza)."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu bisabwa kugira ngo iswalat ibe itunganye harimo isuku, niyo mpamvu ari ngombwa ko umuntu ushatse gusali abanza agatawaza, igihe isuku ye hari icyayihungabanyije nko kwituma cyangwa se kwihagarika cyangwa se gusinzira ndetse n'ibindi.

Benefits from the Hadith

  1. Iswalat y'umuntu udafite isuku ntiyemerwa cyeretse abanje kwisukura akiyuhagira igihe afite umwanda mukuru, cyangwa se agatawaza igihe afite umwanda muto.
  2. Isuku y'umwanda muto (Udhu) ni ugufata amazi ukayajuguta mu kanwa ukayacira, warangiza ukayashoreza mu mazuru, hanyuma ukayapfuna, warangiza ugakaraba mu buranga inshuro eshatu, hanyuma ugakaraba amaboko yombi ugarukira mu nkokora inshuro eshatu, hanyuma ugahanagura mu mutwe inshuro imwe, warangiza ugakaraba ibirenge byombi ugarukira mu tubombankore nabyo inshuro eshatu.

Categories

Successfully sent!