Imigenzo itanu iri muri kamere ari yo: Gusimurwa, kogosha imisatsi yo mu myanya y'ibanga, kogosha ubwanwa bwo hejuru, guca inzara, no gupfura ubucakwaha

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Imigenzo itanu iri muri kamere ari yo: Gusimurwa, kogosha imisatsi yo mu myanya y'ibanga, kogosha ubwanwa bwo hejuru, guca inzara, no gupfura ubucakwaha."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ibintu bitanu biri mu idini rya Isilamu ndetse no mu migenzo y'Intumwa zayibanjirije: Icya mbere: Gusiramurwa, akaba ari uguca igihu kirenga ku gitsina cy'umugabo, cyangwa se guca agahu kari mu gitsina cy'umugore hejuru y'ahakorerwa igikorwa cy'akabariro. Icya kabiri: Kogosha imisatsi n'ubwoya bimera mu mpande z'igitsina. Icya gatatu: Kogosha ubwanwa bwo hejuru. Icya kane: Guca inzara Icya gatanu: Gupfura ubucakwaha.

Benefits from the Hadith

  1. Imigenzo y'Intumwa z'Imana Allah akunda akanishimira, akanategeka ko ikorwa, ihamagarira gusa neza no kurimba ndetse n'isuku.
  2. Ni itegeko guhozaho ibi twavuze, no kutabyirengagiza.
  3. Iyi migenzo ifite inyungu mu kwemera no mu buzima busanzwe; zimwe muri zo ni ugusa neza, no gusukura umuburi, no kwigengesera ku byakwangiriza isuku, no kunyuranya n'abahakanyi ndetse no gushyira mu bikorwa amategeko ya Allah.
  4. Hari izindi Hadith zavuze indi migenzo itari iyi itanu twavuze, nko guteraka ubwanwa bwo hasi ku bagabo, koza mu kanwa, n'ibindi.

Categories

Successfully sent!