Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu ababuza kurahira ku babyeyi banyu

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu ababuza kurahira ku babyeyi banyu, Umar yaravuze ati: Ndahiye ku izina rya Allah ko ntongeye kubarahiriraho kuva nakumva Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibibuza naba mbigambiriye cyangwa se mbara inkuru z'uwarahiye muri ubwo buryo."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko Allah Nyir'ubutagatifu yabujije kurahira ku babyeyi, bityo uzashaka kurahira ntazagire undi arahiriraho uretse Allah, ntazanarahirire ku wundi utari Allah. Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) arangije avuga ko kuva akimara kumva ibyo ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) atongeye kurahirira ku kindi kitari Allah.

Benefits from the Hadith

  1. Ni ikizira kurahirira ku kindi kitari Allah, aha yavuze ku kurahirira ku babyeyi by'umwihariko, kubera ko biri mu byari bisanzwe bikorwa n'abantu bo mu gihe cy'ubujiji.
  2. Kurahira ni ukurahirira kuri Allah cyangwa se ku mazina ye cyangwa se ku bisingizo bye ku kintu icyo ari cyo cyose ugamije kugishimangira.
  3. Agaciro ka Umar (Imana imwishimire) aho yihutiye gushyira mu bikorwa, no gusobanukirwa neza n'uburyo yitwararikaga

Categories

Successfully sent!