mbwira mu buyisilamu ijambo rimwe ntazigera ngira undi ndibaza, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Vuga uti: Nemeye Allah, hanyuma ushikame kuri byo ushyira mu ngiro uko kwemera

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Sufiyani Ibun Abdillah A-Thaqafiy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: "Yewe Ntumwa y’Imana mbwira mu buyisilamu ijambo rimwe ntazigera ngira undi ndibaza, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Vuga uti: Nemeye Allah, hanyuma ushikame kuri byo ushyira mu ngiro uko kwemera."
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Umusangirangendo Sufyani Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yamwigisha imvugo imwe mu buyisilamu ikusanyirije hamwe ibisobanuro by'ubuyisilamu, agomba gukomeraho no kwitwararika, ndetse ntazagire undi abibaza nyuma ye? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Jya uvuga uti: Nemeye Allah wenyine, nemera ko ari we Nyagasani wanjye wenyine, umuremyi, umugaragirwa w'ukuri udafite uwo abangikanye nawe. Hanyuma yarangiza akumvira Allah akora ibyo yamutegetse, areka ibyo yamuziririje, kandi agakomeza uwo muyoboro ariho.

Benefits from the Hadith

  1. Ishingiro ry'idini ni ukwemera Allah wenyine ko ari we Mana yonyine, Muremyi mugenga, kandi ko ari we wenyine ukwiye kugaragirwa, kandi ko ari we wenyine ufite amazina meza n'ibisingizo byihariye.
  2. Agaciro ko kugira igihagararo nyuma y'ukwemera, no gukomeza kugaragira Allah, ukanabishikamaho.
  3. Kwemera ni imwe mu mpamvu ya ngombwa ituma ibikorwa byakirwa.
  4. Kwemera Allah hakubiyemo ibyo dutegetswe kwemera mu myemerere n'imisingi yako, n'ibigendana nabyo by'ibikorwa by'umutima, no kumvira no kwicisha bugufi kubera Allah mu bigaragara n'ibitagaragara.
  5. Kugira igihagararo ni ukwitwararika umuyoboro uri ho ukora ibikorwa wategetswe, ndetse ureka ibyo wabujijwe.

Categories

Successfully sent!