Urabibona ute ndamutse nsaye iswala nategetswe, nkasiba igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan, nkazirura ibiziruye, nkaziririza ibiziririjwe

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yavuze ko: Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati:Urabibona ute ndamutse nsaye iswala nategetswe, nkasiba igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan, nkazirura ibiziruye, nkaziririza ibiziririjwe, singire ikindi nongeraho, ibi byonyine byazanyinjiza mu ijuru? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Yego! Wa mugabo aravuga ati: Ndahiye ku izina rya Allah ko nta kindi nzongeraho!
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko usaye iswala eshanu z'itegeko nta gire ikindi yongeraho mu iswala z'umugereka, agasiba ukwezi kwa Ramadhan ntagire igisibo cy'umugereka akora, akemera ibyo yaziruriwe akabikora, akemera ibyo yaziririjwe akabyirinda, azinjira mu ijuru.

Benefits from the Hadith

  1. Umuyisilamu akwiye gushishikarira gukora ibyo yategetswe no kwirinda ibyo yaziririjwe, kandi agaharanira ko intego ye ari ukuzinjira mu ijuru.
  2. Agaciro ko gukora ibiziruye no kwemera ko biziruye, no kwirinda ibiziririjwe no kwemera ko biziririjwe.
  3. Gukora ibikorwa by'itegeko no kureka ibiziririjwe ni imwe mu mpamvu zo kwinjira mu ijuru.

Categories

Successfully sent!