Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umu Salamat yaganirije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) urusengero yabonye muri Habashat (Abyssinia) bita Mariya, amurondorera ibyo yabonye nk'amashusho arumanitsemo, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti, bakanashyiramo amashusho, kandi abo nibo biremwa bibi imbere ya Allah."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Nyina w'abemeramana Umu Salamat (Imana imwishimire) yabwiye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko ubwo yari mu gihugu cya Habashat yabonye urusengero bita Mariya, rurimo amashusho n'imitako agaragaza ko byamutangaje! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) isobanura impamvu z'ayo mashusho; Nuko iramubwira iti: Abo bantu uri kumbwira iyo hari umwe muri bo wakoraga ibikorwa byiza agapfa, bahita bubaka ku mva urusengero basengeramo, ndetse bakahashyira n'ayo mashusho! Inamusobanurira ko abakora ibyo ari bo biremwa bibi imbere ya Allah Nyir'ubutagatifu, kubera ko kubikora biganisha mu ibangikanyamana.

Benefits from the Hadith

  1. Ni ikizira kubaka insengero n'imisigiti ku mva, cyangwa se kuhasengera no kuhasalira, cyangwa se gushyingura abapfuye mu misigiti, mu rwego rwo gukumira kugwa mu ibangikanyamana.
  2. Kubaka imisigiti ku mva, no kuhashyira amashusho n'ibishushanyo, ni ibikorwa by'abayahudi n'abanaswara, kandi ubikoze aba yisanishije nabo.
  3. Ni ikizira gukora amashusho y'ibinyabuzima bihumeka.
  4. Uwubatse ku mva umusigiti cyangwa akahashyira amashusho n'ibishushanyo runaka, uwo aba ari ikiremwa kibi imbere ya Allah Nyir'ubutagatifu.
  5. Amategeko y'idini yabungabunzwe mu buryo bukomeye kandi bwuzuye ukwemera Imana imwe, afunga inzira zose zaganisha mu ibangikanyamana.
  6. Birabujijwe gukabiriza abantu bapfuye bakora ibikorwa byiza no kubashyira ku rwego batari bariho, kuko ari imwe mu nzira ziganisha mu ibangikanyamana.

Categories

Successfully sent!