Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Mar'thad Al Ghanawiy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva."
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kwicara hejuru y'imva. Nkuko yabujije gusali abantu berekeye ku mva, nko kuba imva iherereye mu cyerekezo berekeramo basali (Qiblat), kubera ko ari bumwe mu buryo bw'ibangikanyamana (Shir'k).

Benefits from the Hadith

  1. Kubuza gusalira ku mva cyangwa hagati yazo cyangwa se uzerekeye, usibye iswalat ikorerwa uwapfuye nk'uko byemejwe mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Sunat).
  2. Kubuza kwerekera imva igihe cyo gusali ni mu rwego rwo gukumira inzira yose iganisha ku ibangikanyamana.
  3. Isilamu ibuza gukabiriza imva no kuyitesha agaciro, bityo nta kurengera nta no gutesha agaciro ku buryo bukabije!
  4. Icyubahiro cy'umuyisilamu kirakomeza na nyuma y'urupfu rwe, kubera imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: (Kuvuna igufa ry'uwapfuye ni nko kurivuna akiri muzima!)

Categories

Successfully sent!