Allah Nyagasani buri joro aramanuka akaza ku kirere cy'isi, ubwo haba hasigaye kimwe cya gatatu cya nyuma cy'ijoro

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah Nyagasani buri joro aramanuka akaza ku kirere cy'isi, ubwo haba hasigaye kimwe cya gatatu cya nyuma cy'ijoro maze akavuga ati: Ninde unsaba ngo numve ubusabe bwe, ninde ufite icyo ansaba ngo nkimuhe? Ninde unsaba imbabazi ngo mubabarire?!
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igihe ijoro ryinjiye muri kimwe cya gatatu cyaryo cya nyuma, Allah Nyir'ubutagatifu amanuka buri joro ku kirere cy'isi, maze agashishikariza abagaragu be kumusaba, kubera ko yakira ubusabe bw'umusabye, ndetse anabashishikariza kumusaba ibyo bashaka kubera ko aha umusaba, ndetse akanabashishikariza kumwicuzaho kubera ko ababarira abagaragu be b'abemeramana.

Benefits from the Hadith

  1. Ibyiza by'iki gice cya gatatu cya nyuma cy'ijoro, no gukoramo iswalat ndetse no kugira ubusabe usabamo no gusaba imbabazi z'ibyaha muri cyo.
  2. Umuntu acyumva iyi Hadithi, aba agomba gushishikazwa no kubyaza umusaruro ibihe byo kwakirirwa ubusabe.

Categories

Successfully sent!