Ese nkohereze ku cyatumye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inyohereza? Nuko utagomba kureka ikibumbano usibye ko ugomba kugikuraho, cyangwa se ngo ureke imva isumba ubutaka usibye ko ugomba kuyireshyeshya nabwo

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa abil Hayaadj Al Asadiyu yaravuze ati: Ally Ibun Abi Twalibi yarambwiye ati: Ese nkohereze ku cyatumye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inyohereza? Nuko utagomba kureka ikibumbano usibye ko ugomba kugikuraho, cyangwa se ngo ureke imva isumba ubutaka usibye ko ugomba kuyireshyeshya nabwo.
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yohereza abasangirangendo bayo ikabasaba ko batagomba kureka ikibumbano kiri mu ishusho y'igihumeka cyangwa se ikitari ikibumbano usibye ko bagomba kugikuraho ntibakireke. Ndetse ko batagomba gusiga imva irenze ku butaka usibye ko bagomba kuyisanza ikareshya nabwo, bagasenya ibiyiriho biyubakiye, ntisumbe ubutaka cyane, ikabusumba mu ntera ireshya n'ikiganza.

Benefits from the Hadith

  1. Ni ikizira kubumba cyangwa se kubaza amashusho y'ibihumeka, kuko ari imwe mu nzira z'ibangikanyamana.
  2. Biremewe gukuzaho ukuboko ikibi igihe biri mu bubasha bwawe ndetse ubifitiye ubushobozi.
  3. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikariraga gukuraho icyo ari cyo cyose mu bisigisigi by'ubujiji, nk'amashusho, ibibumbano, n'inyubako bubakiraga ku mva.

Categories

Successfully sent!