Uzabangamira mugenzi we, Allah nawe azatuma abangamirwa, n'uzamubuza amahoro Allah nawe azayamubuza

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Swir'mat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzabangamira mugenzi we, Allah nawe azatuma abangamirwa, n'uzamubuza amahoro Allah nawe azayamubuza."
Hasan/Sound. - Ibn Maajah

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije kubangamira umuyisilamu no kumubuza amahoro ku cyo ari cyo cyose, cyaba kuri we ubwe, cyangwa se mu mutungo we, cyangwa se mu bantu be, kandi ko uzabikora Allah azamuhemba nkabyo kubera ko icyo ukoze nawe uragikorerwa.

Benefits from the Hadith

  1. Ni icyizira kubangamira umuyisilamu, no kumubuza amahoro.
  2. Allah ahorera abagaragu be.

Categories

Successfully sent!