Umuryango wanjye (umat) wose uzinjira mu ijuru, uretse utazabishaka

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuryango wanjye (umat) wose uzinjira mu ijuru, uretse utazabishaka” Intumwa y'Imana barayibaza bati: Ni nde utazabishaka yewe ntumwa y’Imana? Intumwa y'Imana irasubiza iti: "Uzanyumvira azinjira mu ijuru, n’uzanyigomekaho (ntakurikize imigenzo yanjye) uwo azaba atabashika.”
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko abayoboke bayo bose bazinjira mu ijuru cyeretse utazabishaka! Nuko abasangirangendo baramubaza bati: Ninde utazabishaka yewe Ntumwa y'Imana?! Irabasubiza iti: Wawundi uzaca bugufi akanyumvira ndetse akananyubaha azinjira mu ijuru, naho wa wundi uzanyigomekaho akanga kunyumvira azaba ari we wanze kujya mu ijuru kubera ibikorwa bye bibi.

Benefits from the Hadith

  1. Kumvira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) biri mu kumvira Allah, no kuyigomekaho biri mu kwigomeka kuri Allah.
  2. Kumvira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bizaba impamvu yo kwinjira mu ijuru, no kuyigomekaho bizaba impamvu yo kwinjira mu muriro.
  3. Inkuru nziza yahawe abarangwa no kumvira muri uyu muryango (Umat), kandi ko bose bazajya mu ijuru cyeretse wa wundi wigometse kuri Allah ndetse akanigomeka ku Ntumwa ye.
  4. Impuhwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagiriraga abayoboke bayo, n'uburyo yari ishishikajwe n'uko bayoboka.

Categories

Successfully sent!