Hadithi yaturutse kwa Abi Dhari (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yahishuriwe na Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: " Yemwe bagaragu banjye, mu by'ukuri njye naziririje amahugu kuri njye ubwanjye, ndangije nyagira ikizira hagati yanyu, muramenye ntimuzahuguzanye, Bagaragu banjye, mwese muri abayobe, uretse uwo nayoboye, munsabe kuyoboka mbayobore. Bagaragu banjye, mwese muri abashonji, cyereste uwo nafunguriye, ngaho nimunsabe amafunguro mbafungurire. Bagaragu banjye, mwese mwambaye ubusa, cyeretse uwo nambitse, ngaho nimunsabe imyambaro mbambike. Bagaragu banjye, mu by'ukuri mwe mukosa ijoro n'amanywa, Kandi njye mbabarira ibyaha byose, ngaho nimunsabe imbabazi mbababarire. Bagaragu banjye, mu by'ukuri mwe ntimuzagera na rimwe kurwego rwo kugira icyo mwantwara kibi ngo mukintware, nta nubwo muzagera ku rwego rwo kugira icyiza mwamfasha ngo mukimfashe. Bagaragu banjye, uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mukaba umuntu utinya Allah kurusha abandi, ntacyo byakongera mu bwami bwanjye, Bagaragu banjye uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mukaba umuntu umwe w'umwononnyi kurusha abandi ntacyo byagabanya mu bwami bwanjye
Bagaragu banjye, uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mugahagarara mu kibuga kimwe, buri wese akansaba icyo yifuza, maze nkaha buri wese icyo yansabye ibyo ntacyo byagabanya mubyo mfite cyeretse nk'icyo indobani igabanya ku mazi y'inyanja. Bagaragu banjye, mu by'ukuri ni ku bikorwa byanyu nshingiraho mukubabarira na nyuma nkazabibahembera, uzagira amahirwe akabona ibyiza azashimire Imana n'uzabona icyinyuranyo cy'ibyo, ntazagire undi yitwaraho umwikomo, uretse roho ye.
Sahih/Authentic. - Muslim