Uwo Allah ashakiye ibyiza, aramugerageza

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uwo Allah ashakiye ibyiza, aramugerageza."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko iyo Allah ashakiye ibyiza abagaragu abagerageza, muri bo ubwabo no mu mitungo yabo ndetse no mu miryango yabo, kuko bituma uwageragejwe agarukira Allah amusaba, ndetse akanamubabarira ibyaha bye, akanamuzamura mu ntera.

Benefits from the Hadith

  1. Umwemeramana agerwaho n'amoko atandukanye y'ibigeragezo.
  2. Kugeragezwa bishobora kuba ikimenyetso cy'uko Allah akunda umugaragu we, kugira ngo Allah amuzamuye mu ntera ndetse akanamubabarira ibyaha bye.
  3. Gushishikariza kwihangana mu gihe cy'ibigeragezo no kutijujuta.

Categories

Successfully sent!