Uzapfa asaba ikindi kitari Allah mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ijambo nanjye ndavuga; yaravuze iti: "Uzapfa asaba ikindi kitari Allah mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro" Nanjye ndavuga nti: Uzapfa ataragize ikindi asaba mu cyimbo cya Allah azinjira mu ijuru.
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uzagira icyo akora mu byo ategetswe gukorera Allah, akagira undi agikorera nko gusaba utari Allah cyangwa se kumusaba inkunga agapfa ari uko akimeza, uwo muntu azaba ari uwo mu muriro. Ibun Masuud (Imana imwishimire) yongeyeho avuga ko uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru.

Benefits from the Hadith

  1. Ubusabe ni bumwe mu bwoko bw'ibikorwa byo kwiyegereza Allah, nta wundi ukwiye kubikorerwa usibye Allah Nyir'ubutagatifu.
  2. Agaciro ko kwemera Imana imwe (Tawhid), kandi ko umuntu uzapfa ari uko akimeze azinjira mu ijuru, kabone n'iyo yahanirwa bimwe mu byaha yakoze.
  3. Ubuhambare bw'ibangikanyamana, ndetse ko uzapfa ari uko akimeze azinjira mu muriro.

Categories

Successfully sent!