Mu by'ukuri ibyo ntinya kuri mwe ni ibangikanyamana rito! Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None ibangikanyamana rito ni irihe yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiz...

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa Mahmud Ibun Labid (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri ibyo ntinya kuri mwe ni ibangikanyamana rito! Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None ibangikanyamana rito ni irihe yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ni ugukorera ijisho Abantu nk'aba ku munsi w'imperuka ubwo Allah azaba ahembera abantu ibyo bakoze, azababwira ati: Ni mujye kubo mwajyaga mukora ibikorwa kugira ngo babashime, murebe niba hari ibihembo mwababonaho!"
Sahih/Authentic. - Ahmad

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko ikintu atinya cyane ku bayoboke bayo ari ibangikanyamana rito ari ryo ryo gukorera ijisho, aho umuntu yakora kubera abantu. Hanyuma irangije ibabwira ko ibihano by'abantu nk'abo ku munsi w'imperuka bazabwirwa bati: Nimujye ku bo mwajyaga mukora ibikorwa kubera bo, murebe niba babahembera ibikorwa mwakoze!

Benefits from the Hadith

  1. Ni itegeko kwegurira Allah ibikorwa byose, ndetse no kwirinda gukorera ijisho.
  2. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagiriraga impuhwe cyane abayoboke bayo, ndetse inashishikazwa n'uko bayoboka no kubagira inama.
  3. Ubu niba ari bwo bwoba bwaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ibwira abasangirangendo bayo kandi ari bo bari bayoboye abandi mu gukora ibikorwa byiza, ubwo kubugirira abandi baje nyuma yabo byaba ari byo bikomeye kurushaho.

Categories

Successfully sent!