Uzarahira ku kindi kitari Allah azaba ahakanye cyangwa se akoze ibangikanyamana

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko yumvise umugabo umwe avuga ati: Ntabwo ari ko bimeze, ndahiye kuri Al Kaabat, nuko Ibun Umar aravuga ati: Ntihakagire urahira ku kindi kitari Allah, kubera ko numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzarahira ku kindi kitari Allah azaba ahakanye cyangwa se akoze ibangikanyamana."
Sahih/Authentic. - At-Tirmidhi

Explanation

Muri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko urahiye mu izina ry'undi utari Allah cyangwa se amazina ye n'ibisingizo bye, azaba ahakanye Allah cyangwa se abangikanyije Allah; kubera ko kurahira biba bivuze ko wahaye agaciro n'icyubahiro icyo urahiriyeho, kandi icyubahiro nta wundi gikwiye usibye Allah wenyine, bityo nta wundi byemewe kurahiriraho uretse Allah no ku mazina ye no ku bisingizo bye Nyir'ubutagatifu. Uku kurahira ni bumwe mu buryo bw'ibangikanyamana rito; ariko igihe urahira ahaye agaciro n'icyubahiro uwo arahiriyeho cyangwa se icyo arahiriyeho nk'agaciro n'icyubahiro aha Allah cyangwa birenze, icyo gihe biba bibaye ibangikanyamana rikuru.

Benefits from the Hadith

  1. Guha agaciro n'icyubahiro ikintu runaka urahira ni uburenganzira bwa Allah Nyir'ubutagatifu, bityo rero ntibikwiye kurahirira ku kindi kitari Allah no ku mazina ye ndetse no ku bisingizo bye.
  2. Uburyo abasangirangendo bari bashishikariye kubwiriza ibyiza no kubuza ibibi, by'umwihariko igihe ikibi gifitanye isano n'ibangikanyamana cyangwa se ubuhakanyi.

Categories

Successfully sent!