Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “ِAllah Nyir'ubutagatifu yaravuze iti “Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira.”
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ko yihagije adacyeneye abo abangikanywa nawe, ni we wihagije nta na kimwe acyeneye, kandi ko umuntu uzakora kimwe mu bikorwa byo kumvira Allah ariko akabikora kubera Allah no kubera undi utari we, uwo Allah ntamwakirira ibyo akoze ahubwo bigarukira nyir'ukubikora. Ni itegeko kwegurira ibikorwa byose Allah Nyir'ubutagatifu kubera ko atajya yakira ibikorwa usibye ibikozwe kubera we Nyir'ubutagatifu.

Benefits from the Hadith

  1. Kubuza gukora ibangikanyamana mu buryo bwose ryakorwamo, kandi ko rituma ibikorwa umuntu akoze kwa Allah bitakirwa.
  2. Kwiyumvisha ko Allah akungahaye ndetse ahambaye, biri mu bituma umuntu amwegurira ibikorwa bye akora.

Categories

Successfully sent!