{Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)}

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadith yaturutse kwa A-Zubayr Ibun Al Awam yaravuze ati: Ubwo hahishurwaga umurongo wa Qur'an ugira uti: {Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)} [Surat A-Takathur:8], A-Zubayr yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana, iyo ngabire tuzabazwa ni iyihe, ese ni itende n'amazi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Bizagenda bityo..."
Hasan/Sound. - At-Tirmidhi

Explanation

Ubwo hahishurwaga uyu murongo: {Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)}; bisobanuye ngo: Muzabazwa niba mwarubahirije gushimira Allah kuri izo ngabire yabahundagajeho. A-Zubayr Ibun Al Awam (Imana imwishimire) yarabajije ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni iyihe ngabire tuzabazwa? Ese ni ingabire ebyiri ari zo tende n'amazi?! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Muzabazwa kuri buri ngabire mufite harimo n'izo, kuko nazo ni mu ngabire za Allah Nyir'ubutagatifu.

Benefits from the Hadith

  1. Gushimangira ko ingabire za Allah zishimirwa.
  2. Ingabire zaba nke cyangwa se nyinshi ni bimwe mu byo umugaragu azabazwa ku munsi w'imperuka.

Categories

Successfully sent!