Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yerekeye mu buriri bwayo buri joro yahuzaga ibiganza byayo ikabihuhamo igasoma (QUL HUWALLAHU AHAD) na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), ndetse na (QUL AUDHU BIRABI NASI)

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yerekeye mu buriri bwayo buri joro yahuzaga ibiganza byayo ikabihuhamo igasoma (QUL HUWALLAHU AHAD) na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), ndetse na (QUL AUDHU BIRABI NASI), yarangiza ikabihanaguza umubiri wayo ihereye ku mutwe no mu buranga n'igihimba cy'imbere, ikabikora inshuro eshatu.
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari

Explanation

Mu muyoborao w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga igiye kuryama yahuzaga ibiganza byayo ikabizamura nk'usaba iduwa ikabihuhamo mu buryo bworoheje inaciramo uducandwe duke maze igasoma ziriya surat eshatu (QUL HUWALLAHU AHAD), na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), na (QUL AUDHU BIRABI NAS), maze igafata bya biganza byayo ikabihanaguza aho ishobora kugera hose ku mubiri wayo iturutse mu mutwe no mu buranga ndetse n'igihimba cyayo cy'imbere, ikabikora inshuro eshatu.

Benefits from the Hadith

  1. Ni byiza gusoma Suratul Ikhlasw na Suratul Falaq na Surat A-Naas buri mbere yo kuryama ukanahuha mu biganza noneho ukabihanaguza aho ushobora kugarukira ku mubiri wawe.

Categories

Successfully sent!