Yewe Abul Mundhir, waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta indi isigaye? Abul Mundhir yaravuze ati: Maze ndayibwira nti ni (ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYYUL QAYUM) [Al Baqarat; 255.] Abul Mundhir yaravuze ati: Nuko ank...

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Ubay Ibun Kaab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Yewe Abul Mundhir! Waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta iyindi? Abul Mundhir arayisubiza ati: Allah n'Intumwa ye nibo bawuzi! Intumwa y'Imana irongera irambaza iti: Yewe Abul Mundhir, waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta indi isigaye? Abul Mundhir yaravuze ati: Maze ndayibwira nti ni (ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYYUL QAYUM) [Al Baqarat; 255.] Abul Mundhir yaravuze ati: Nuko ankomanga mu gituza arambwira ati: Ubumenyi buzakorohere yewe Abul Mundhir!"
Sahih/Authentic. - Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije Ubayy Ibun Kaab umurongo uhambaye kuruta iyindi mu gitabo cya Allah, ariko ashidikanya ku gisubizo, arangije aravuga ati: Ni Ayatul; Kursiy (ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYYUL QAYUM), Intumwa y'Imana (imana iyihe amahoro n'imigisha) iramushyigikira imukomanga mu gituza igaragaza ko cyuzuyemo ubumenyi n'ubushishozi, inamusabira ko yazahirwa n'ubumenyi afite kandi Allah akanamworohereza kubugeraho!

Benefits from the Hadith

  1. Ibigwi bihambaye bya Ubayy Ibun Kaab (Imana imwishimire)
  2. Ayatul Kursiy ni yo Ayat iruta izindi mu gitabo cya Allah, niyo mpamvu tugomba kuyifata mu mutwe, no kwiga ibisobanuro byayo, ndetse tukanayishyira mu bikorwa.

Categories

Successfully sent!