Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari izi aho isura irangiriye n'aho indi itangiriye kugeza imanuriwe Bismillah Rahman Rahiim (Ku izina rya Allah Nyir'impuhwe Nyir'imbabazi)

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari izi aho isura irangiriye n'aho indi itangiriye kugeza imanuriwe Bismillah Rahman Rahiim (Ku izina rya Allah Nyir'impuhwe Nyir'imbabazi).
Sahih/Authentic. - Abu Dawood

Explanation

Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) aha ari kugaragaza ko isura za Qur'an ntagatifu zamanurirwaga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntimenye aho izo sura zirangiriye n'aho zitangiriye, kugeza ubwo hamanutse Bismillah Rahman Rahiim (Ku izina rya Allah Nyir'impuhwe Nyir'imbabazi) akaba ari bwo amenya ko isura yari ariho irangiye, ko atangiye inshyashya.

Benefits from the Hadith

  1. Bismillah Rahman Rahim niyo itandukanya hagati y'amasura, usibye gusa mu mpera za Suratul Anfal no mu ntangiriro za Surat A-Tawbat.

Categories

Successfully sent!