Uzasoma imirongo ibiri isoza Suratul Baqarat mu ijoro, izaba imuhagirije

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Uzasoma imirongo ibiri isoza Suratul Baqarat mu ijoro, izaba imuhagirije."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu usomye mu ijoro imirongo ibiri ya nyuma yo muri Suratul Baqarat, Allah aba amuhagije kuba yamurinda ikibi icyo ari cyo cyose. Hari imvugo isobanura ko iyo mirongo iba imuhagirije isengesho ry'igihagararo cyo mu ijoro. Hari n'indi mvugo isobanura ko iyo mirongo iba imuhagirije andi magambo yo gusingiza Allah akoresha. Hari n'indi mvugo ivuga ko iyo mirongo ari yo micye ishoboka wasoma mu mirongo ya Qur'an muri iryo joro. Hari n'izindi zitari izi tuvuze. Izi mvugo zose zishobora no kuba ari ukuri, kuko iyi mvugo zose zikubiyemo.

Benefits from the Hadith

  1. Kugaragaza ibyiza byo gusoma imirongo ya nyuma yo muri Suratul Baqarat ari yo itangira ivuga iti: (AMANA RASULU....) kugera ku mpera z'iyi surat.
  2. Impera za Suratul Baqarat zirinda uzisomye mu ijoro ibibi n'inabi bya Shaytwani.
  3. Ijoro ritangira izuba rikimara kurenga, rikarangira umuseke utambitse.

Categories

Successfully sent!