Umwiza muri mwe kubarusha ni uwize Qur'an ndetse akanayigisha abandi

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Uthman (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwiza muri mwe kubarusha ni uwize Qur'an ndetse akanayigisha abandi."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umwiza kuruta abandi imbere ya Allah, ndetse akaba anabarusha urwego ari uwize Qur'an akaba ayisoma yarayifashe mu mutwe, anasobanukiwe amategeko ayikubiyemo, ndetse akanabyigisha abandi, hiyongereyeho no kuyishyira mu bikorwa.

Benefits from the Hadith

  1. Kugaragaza agaciro ka Qur'an ndetse ko ariyo magambo meza, kubera ko ari amagambo ya Allah.
  2. Umunyeshuri mwiza kuruta abandi ni uwigisha abandi, ibyo azi ntibibe ari we bigarukiraho gusa.
  3. Kwiga Qur'an ndetse no kuyigisha hakubiyemo kuyisoma no gusobanukirwa ibisobanuro byayo hamwe n'amategeko ayikubiyemo.

Categories

Successfully sent!