Mujye mwita kuri Qur'an, kuko ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko icika nyirayo kuruta uko ingamiya itoroka nyirayo iciye ikiziriko

Scan the qr code to link to this page

Hadith
Explanation
View Translations
Benefits from the Hadith
Categories
More ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mujye mwita kuri Qur'an, kuko ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko icika nyirayo kuruta uko ingamiya itoroka nyirayo iciye ikiziriko."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse guhozaho gusoma Qur'an no kuyitwararika kugira ngo umuntu wari warayifashe mu mutwe atayibagirwa. Ibi ikaba yarabishimangiye ubwo yarahiraga ko Qur'an icika nyirayo byihuse kuruta uko ingamiya yari iziritse icika nyirayo igihe ayirekuye.

Benefits from the Hadith

  1. Umuntu wafashe Qur'an mu mutwe iyo ahojejeho kuyisoma inshuro nyuma y'inshuro, imuhama mu gituza cye, iyo atabigenje atyo iramucika ndetse akanayibagirwa.
  2. Mu nyungu zo kwitwararika Qur'an ni ibihembo n'ingororano, no kuzazamurwa mu ntera ku munsi w'imperuka.

Categories

Successfully sent!